Bang Media

Yuhi Musinga


Yuhi V Musinga.Umunsi umwe, RWAGATARAKA rwa RWIDEGEMBYA rwa CYIGENZA (MUSINGA yari mubyara wa RWIDEGEMBYA), wari shefu mu Kinyaga yagennye kumusura maze ajyana n’umuntu bahuriye mu nzira yiviriye guhinga. RWAGATARAKA yabwiye uwo muntu uko bari bubigenze bageze imbere y’uwahoze ari « Umwami Nyagasani ». Yagize ati : « Nitugerayo ndabanza muramutse. Nyuma nawe uze umuramutse uti : « Uraho MUSINGA ! Ni akubaza uwo uri we, umusubize uti : « Ndi RWABUGIRI ! ». Bageze yo bigenda uko babisezeranye. Wa muntu yagize ati : « Uraho MUSINGA ? ». MUSINGA ati : « iii yego ! » maze amukomeza intoki agira ati : « Ariko sinkumenye ! » Wa muntu ati : « Ndi RWABUGIRI ! » MUSINGA arahaguruka, aramuhobera cyane ati : « Mama RWANGAKUGWABIRA rwa MUGENZA ! Yooo ! Ni wowe uzutse usa utyo ? ». N’uko MUSINGA arahindukira areba RWAGATARAKA aramubwira ati : « Koko abapadiri barabivuze, ngo abapfuye bazazuka ! RWANGAKUGWABIRA wari mwiza bitangaje none akaba azutse asa atya, se sha, nka so, RWIDEGEMBYA azutse twamuhungira he ! » MUSINGA yarakomeje agira ati : « Yewe, ngicyo icyambujije kubatizwa » !

No comments: