skip to main |
skip to sidebar
Rwubusisi rwa cyigenza
Umutware w'Indengabaganizi
-padiri ajya kumubatiza yaramubajije ati <<mutware urashaka
kwitwa nde?>> undi aratekereza akanya ati <<ese wowe
urashaka ko nitwa nde?>> Padiri ati reka nkubatize Petero!
Rwubusisi ati Oya kabuno ka nyoko uba uroga Musinga iryo zina
sinaryemera! Petero yahemukiye shebuja Yezu kandi jye sindahemukira
umwami! Ati ahubwo nyita Yozefu ka kagabo kigereye nyina w'imana
kakamurongora! Padiri ngo yatangiye kumusukaho amazi y'umugisha ku
gahanga undi ati oya sigaho urwo ni uruhanga rw'imfura ntirugira
amakemwa, amutungira urutoki ahakoze ibyaha ngo abe ariho atera
umushinga
No comments:
Post a Comment