skip to main |
skip to sidebar

Hari
mu gitaramo, havamo bamwe batekereza uko Ruganzu yitatiraga igihugu
akabona kugiteza. Rwabugili yishyiramo ko akwiye kubigenza nka Ruganzu
akajya kwitatira u Bunyabungo. Ahamagara Kabare na Ruhararamanzi na
Rutishereka na Bisangwa abajyana ukwabo arababwira ati "nimuze tujyane i
Bunyabungo ubu uko turi aha". Babyumvise barumirwa. aho niho rya zina
ry'abanyarwanda bita"nyamugirubutangwa" rifashe. abo abwiye baremera
ariko ari ukubura uko bagira. Bisangwa ahabwa ingoma, Ruhararamanzi ajya
ku ruhago, Kabare atwara amacumu ya Rwabugili. Baragenda bageze ku kivu
bahamagara abasare barabaturira. Baturira mu museke. Agasusuruko ngo
kamare gukwira batunguka ku ka rubanda kwa Mpfizi. Bahasanga abanyabungo
benshi. Bakubise Rwabigili amaso bamwe baramumenya bati "uriya ni
Rwabugili" abatamuzi barabihakana bati"ntabwo ariwe kuko atatinyuka kuza
ino kandi amaze kwica Rutubuka". Havamo umunyabungo umwe yegera
Rwabugili aramubaza ati wa mugabo we witwa nde? undi aramusubiza ati"ndi
kigeli" aho abanyabungo bateraniye baramuseka bati"ubanza utagira
ubwenge, wabaye we watinyuka kugera ino warishe Rutubuka" Rwabugili
akaba yanywaga itabi haza umunyabungo ufite umuhoro awufasha mu nkono
y'itabi ya Rwabugili ayimuvana mu kanwa arayita. Rwabugili ahaguruka
arakaye abwira uwo mugabo ati" kuba umunyamahanga ninko kurwara igisebe
cy'umufunzo, iyo aba ari njye ufite uwo muhoro mba nywugukubise".
Rwabugili arongera aramubwira ati "icyakora bika uwo muhoro kuko ni
bujya kugera mu makuka y'inka ndawugukubita", abanyabungo baraho
babyumvise bariyamira bati"uraba utibara ukavuga kwica?" Ruhararamanzi
yongorera Kabare ati "turashize" noneho bajya inama yuko babigenza.
Bisangwa ati mureke nsabe abanyabungo njye kubonana na Mpfizi. asanga
abanyabungo arababwira ati"ndasaba kujya kubonana na mpfizi". ubwo
abanyabungo batangira kugira ubwoba bakekako Rwabugili ari umutabazi wa
bucengeri. bituma bemerera Bisangwa ko abonana na mpfizi. ageze aho ari
aramubwira ati"nduzi mwarakaye mushaka kutwica ngo murahorera Rutubuka
ariko mwatwica mwagira mureke dukore umugenzo wacu nituwurangiza
mutwice" mpfizi ati" ni mugenzo ki" undi ati" ni ugukubita ingoma yacu
imirishyo icumi". ubwo kwari ugushaka guhuruza kuko mu Rwanda batari
bazi aho Rwabugili yagiye. mpfizi arabyemera abwira Bisangwa ati " wenda
ukubite imirishyo ijana ni hahandi turabica" ubwo Bisangwa ajya
ahirengeye abanyabungo baramuhagarikira. akubita imirishyo igihe
kirekire ati " uwo numwe" akomeza atyo ageze kuwa gatatu ingarurarugo
zumva ingoma y'impuruza ziherako zambuka i kivu zitera kwa mpfizi. igihe
abanyabungo bagihagarikiye Bisangwa babona urugo rwa mpfizi rurashya.
bahera ubwo barwana mpfizi arapfa. wa mugabo watesheje Rwabugili inkono
arafatwa hamwe na wa muhoro we Rwabugili arawumukubita.
No comments:
Post a Comment