Bang Media

Ingoro y' Umwogabyano ( IV )

Rwesa rukaza ay' imbibi
Intwari zivuna impuruza
Rwa Nkubito ya Mpabuka
Inyamibwa batijana
Itashye imbere y' amariza

N' imiheha yambariye
Kuruta amashyo y' Ibihogo
Yamara kujya mu rubuga
Inyange igatangaza
Amaso ukayatereza

Ari uguharamba isata
Mu mariza y' Umuhozi
Ukihagira amarebe
Atembamo amaribori,
Ukamarwa ishavu n' ingondo

Yakebwe mu rw' irungu,
Yagaranzura urwano,
Ikina hejuru y' inkoni,
Abadatunze Umuhozi,
Bagashaka kurigita,

Isi igasangwa ari ingume,
Bagakuka mu mihigo,
Banga ko zibahotora,
Bagakeza Ruganzu
Bacuranga mu Ngeri

Bagahanagura intore,
Za Rwimirankuku,
Ngo ibatunge mu Bihogo,
Na bo babe baruhutse
Inkoni z' inkuba bahoraho.

Nibashaka kumurika,
Izabo ngo zigaragare,
Ahubwo bazegamire
Ingoro y' Umwogabyano !

No comments: