Bang Media

Igisingizo cy'Imbarabara

Imbarabara ya rubaga,
Ibagana umugabo umugazo,
Ni iya Nkomo,
Ya Misango,
Ya Kabiriza,
Ya Nyirabuganga,
Bugangahurwa n'ubuzi !
Utabuzi bukamuganga mu nda!
Ikaba yitwa Mushituzi,
Ikava inda imwe
Na ya Mpomo y'i Gahombo
Ya yindi yagiye impaka na Kajwiga
Hali Imfuha n'Imfundura:
Iti: Umugabo ni uwa nde ?
Incira iti: Reka mbakize !
Ni uwa Sekigatura,
Rwabisiga, imfizi yo mu gisindu!

No comments: